France: Emmanuel Abayisenga watwitse Katedrale ya Nantes yakatiwe gufungwa imyaka ine – BBC News Gahuza
Ba nyiri iyi katedrale ya Nantes bavuga ko hangiritse ibintu by’agaciro ka miliyoni $43
Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu 2020, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.
Abayisenga, umunyarwanda wimyaka 42, afite kandi urubanza rw’urupfu rwumupadiri wishwe mu burengerazuba bwUbufaransa mu 2021.
Mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko Abayisenga atari akomeye mu mutwe igihe atwika iyo katedrale ya Mutagatifu Petero.
Rwategetse kandi ko atagomba kwitwaza intwaro ndetse ntave mu gace ka Loire-Atlantique mu burengerazuba bwUbufaransa, aho umujyi wa Nantes uherereye, nibura mu myaka itanu.
Umunyamategeko we, Meriem Abkoui, yavuze ko ibisubizo byumukiliya we mu rukiko rimwe na rimwe byabaga bidafite ihuriro kandi uruhare rwe mu cyaha rwakwibazwaho, nkuko AFP ibivuga.
Meriem yongeraho ko ategereje ibisubizo byisuzuma ryo mu mutwe Abayisenga yakorewe mu rubanza rundi aregwamo kwica umupadiri, avuga ko rushobora kuba umwaka utaha.
Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 akora imirimo yubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes, ubwo urubanza rwatangiraga yemeye ko ariwe watwitse kiliziya.
Yavuze ko yinjiye muri iyo katedrale gusenga maze akabura intege zo kwifata nyuma yo guca ahantu muri iyo nyubako yasagariwe bikomeye mu 2018.
Avuga mu ijwi ryumusemuzi, Abayisenga yicujije ibyabaye asaba imbabazi.
Mu 2019, ubusabe bwe bwubuhingiro mu Bufaransa bwaranzwe bategeka ko ava muri icyo gihugu, ibintu bivugwa ko byamuhungabanyije cyane.
Urukiko rwemeye ko afite ibibazo byamagara, harimo nibyo kutumva, kutitangira kumubiri, ibibazo byibihaha, nibibazo mu mirire.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yatwitse iyo katedrale abishaka kubera umujinya mwinshi no gushaka kwihorera ku bakuriye iyo katedrale.
Abazimya umuriro babashije gutabara bazimya igikanka cyibanze cyiyo katedrale, ariko igice kiranga cyane iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, yarokotse Impinduramatwara mu Bufaransa, nibisasu byo mu ntambara zisi, cyo cyarangiritse.
Ibindi byahiye ni ibikoresho byagaciro kandi bya kera, amashusho yubugeni, nibirahure byimitako byo mu kinyejana cya 16.
Ba nyiri iyi katedrale bavuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 43 $.